in ,

Abdoul Rwatubyaye yongeye guhemukira no kubabaza bikomeye abafana ba Rayon Sport

Nyuma y’ibibazo no kwiheba gukomeye myugariro Abdoul Rwatubyaye yateje ikipe ya rayon Sport ubwo yamaraga gusinya amasezerano nayo agahita ayicika ntayikinire nkuko yari yarabyemeye akaza kugaruka nyuma y’igihe kirekire, uyu musore yongeye guhangayikisha bikomeye ubuyobozi ndetse n’abafana ba RayonSport ubwo yajyaga ku rukuta rwe rwa Instagram agatangaza kumugararagaro ko yenda kongera kuva muri iyi kipe.

Amagambo yaherekeje iyi foto nkuko bigaragaraho yagize ati:” Nyuma y’isuzuma ry’ubuzima, ntegereje kureba uko ku rundi ruhande bizagenda ubundi mu kwezi gutaha nkahita mbamenyesha aho nzajya gukomereza umupira w’amaguru.” Ni amagambo mu rurimi rw’icyongereza ajimije ariko agaragaza ko uyu musore yenda nanone kuva mu ikipe ye ndetse ko bishoboka ko ashobora kuba yaranamaze gukora ikizamini cy’ubuzima. Tukaba dutegereje kureba aho uyu musore wagaragayeho imyitwarire itari myiza ubwo yahemukiraga Rayon Sport azerekeza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwifotoza batikinzeho amakoma kwa Knowless na Clement kwagarutsweho n’abafana babo

Umukinnyi ukomeye cyane wahoze ukinira ikipe ya Real Madrid yakatiwe igihano cyo gufungwa bitera ubwoba cyane Neymar na Cristiano Ronaldo(IMPAMVU)