in

#Kwibuka27:Mutesi Jolly yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 akaba anakunze kugaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda akuriye Akanama Nkemurampaka,yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Mutesi Jolly yifashishije Instagram ye, yagize ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, ni ingenzi cyane kumva impamvu yo gusigasira amateka yacu ndetse tukanaharanira ko ibyabaye mu gihugu cyacu bitazongera kubaho ukundi’’.

Mutesi Jolly ni umwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda bakunda cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse agakunda gushyiraho ubutumwa abenshi bamushimira cyane kubera ukuntu buri muntu ubashije busoma avaho yirahira ndetse agakuramo ibye bimureba mu buzima bwe bwa buri munsi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#Kwibuka27:Tom Close aragira inama urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusore ugiye guha ijisho Niyo Bosco yashimiwe na benshi kubera urukundo rwe yagaragaje.