in

Umusore ugiye guha ijisho Niyo Bosco yashimiwe na benshi kubera urukundo rwe yagaragaje.

Umuhanzi Niyo Bosco

Uyu musore witwa Kendrick yakoze benshi ku mutima nyuma y’urukundo rukomeye yagaragarije umuhanzi Niyo Bosco abwo yatangazaga ko agiye kumuha ijisho rimwe nta gahato ,dore uyu muhanzi afite ubumuga bwo kutabona.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw’umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n’urukundo amukunda. Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yarafashwe n’ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 2 y’amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n’ijwi ryiza n’ubuhanga buri mu ndirimbo ze n’izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

Ubutumwa bwa Kendrick Kevin bwari bukurikiye ifoto ye, bwashyizwe kuri Instagram na M.Irene buragira buti “Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze”.

Ubwo yashyiraga ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, Irene Murindahabi umujyanama (Manager) wa Niyo Bosco yagize ati “Ibi birandenze what a kind of love Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Muhungu wanjye, hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku rwego umuntu yifuza kuguha ijisho rye kugira ngo murebane. Basi abazi iby’amaso batubwire niba bishoboka.”

Benshi mu babonye ubu butumwa basabiye umugisha uyu musore wemeye gutanga ijisho rye, ati “Imana iguhe umugisha”. Uwitwa Niwe Sandrine yagize ati “Birashoboka ahubwo muzajye kwa muganga”. Umuhanzi Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize ati “Kendrick wubahwe”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#Kwibuka27:Mutesi Jolly yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

#Kwibuka27: Ubutumwa bwa Young Grace muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi