Marie Grace Imanariyo ukoresha ‘Gracious Gra3ce’ nk’amazina ye y’ubuhanzi, uyu muhanzikazi usanzwe amenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no gusingiza Imana kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Niduhumure’ ihumuriza abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Gracious Gra3ce yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye mu magambo agira ati : ‘Niduhumure ni indirimbo nanditse yo gusubizamo ibyiringiro mu mitima y’abantu. Ni indirimbo umuntu yakumva mu gihe icyaricyo cyose ari kunyura mu bihe bikomeye, ariko nifuje kuyisohora mu kwezi kwa kane kuko ari ukwezi imitima ya benshi ikeneye ihumure mu gihugu cyacu cy’U Rwanda. Ijambo ry’Imana muri Yesaya:40:1 haravuga ngo “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize”. Narebye ko ntashobora kugera ku bantu bose mu buryo bugaragara ariko indirimbo Imana yashyize ku mutima wanjye zabasha kugera aho ntabasha kugera”.
“Imana idukangurira guhumuriza abantu nanjye nibyo nakoze kuko numvise ari umurimo nahawe. Ndasenga ngo Yesu akomeze imitima y’abantu bose bababaye muri iki gihe”- Gracious Gra3ce.