in

#Kwibuka27: Ubutumwa bwa Young Grace muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzikazi Young Grace yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muraperikazi ni umwe mu bahanzi bageneye butumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yagize ati”
Ubutumwa naha abanyarwanda n’ihumure no gukomera cyane muri ibi bihe bitoroshye nkomeza buri muntu wese wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngira nti komera kandi humura’’.

Uyu muhanzikazi yavuze ku musanzu we nk’umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese, yavuze ko ari ugusenyera umugozi umwe no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho no kugikorera ndetse ‘tugaharanira ko Jenoside itazongera ukundi’

Asoza hari icyo yasabye urubyiruko kuko ari nawo mubare munini wagize uruhare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yavuze ko ari ugukomeza gusigasira ibyagezweho ati: “Icyo nasaba urubyiruko ni ukwibuka twiyubaka ndetse no gusenyera umugozi umwe kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi twange ikibi, ababi n’ibibi byabo”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ugiye guha ijisho Niyo Bosco yashimiwe na benshi kubera urukundo rwe yagaragaje.

Agahinda k’umugore watewe inda n’umushinwa akaburirwa irengero.