Muri iyi nkuru twaguteguriye ingingo zinyuranye zishobora gutuma umugore atarangiza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
1. Kumara amasaha menshi wicaye
Kumara masaha menshi wicaye, cyane cyane abakora akazi ko kwakira abandi bituma imitsi n’imikaya y’ikibuno no mu matako ibabara ibi bigatuma mu gihe cyo gukora imibonano bigorana kurangiza kuko imikaya yakabigufashijemo inaniwe.
2. Kwambara inkweto ndende
Ushobora gucyeka ko ibi ntaho bihuriye nyamara kwambara inkweto ndende igihe kinini bituma nanone imikaya y’ibibero n’amatako ikomera cyane ndetse n’ibice byo ku gitsina bigakomera kubera kwa kugenda umeze nk’uwigengesereye .
3.Imiti uri gufata
Muri rusange imwe mu miti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro nibyo biza ku isonga mu miti itera abagore kutarangiza. Ikindi ni ukugira umusemburo wa prolactin mwinshi uyu ukaba umusemburo utuma umugore umaze kubyara agira amashereka ahagije. Indi miti ni imiti yo mu bwoko bwa antihistamines ikaba imiti ikoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw’umubiri.
4.Kunywa inzoga nyinshi zikomeye
Kunywa inzoga zikaze, cyangwa kunywa nyinshi bituma umubiri utakaza amazi nuko imikaya yawe igasa n’iyuma. Niyo mpamvu mu gihe wanyoye inzoga usabwa kunywa amazi ahagije arenze ayo usanzwe unywa iyo utazinyoye.
5.Kubikora bucece
Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko abagore bakora imibonano bacecetse bibagora kurangiza ugereranyije n’abagore babikora bavuga utugambo two kuryoshya icyo gikorwa. Si ngombwa gusakuza ahubwo kuvuga amagambo aryoheye amatwi ndetse unashimira ibyo uri gukorerwa bituma umubiri wawe ufatanyiriza hamwe kumva uburyohe maze kurangiza bikoroha.