Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho ibihano bikarishye ku bakobwa bambara mu ruhame imyenda migufi igaragaza ikibero kimwe n’imyenda ibafashe cyane ishobora kugaragaza imiterere y’imyanya ndangagitsina yabo, ibi bihano bikaba birimo igifungo ndetse n’ihazamu y’amafaranga.
Nk’uko byatambutse mu binyamakuru bitandukanye by’u Burundi birimo na Radio na Televiziyo y’igihugu, nta mukobwa wemerewe kwambara ijipo cyangwa ikanzu ngufi kimwe n’ipantalo imufashe cyane, abo mu mujyi wa Bujumbura bakaba batrangiye gutinya gusohoka guhera kuri uyu wa Gatanu.
Impamvu yatumye abakobwa bo mu mujyi wa Bujumbura batinya gusohoka ninjoro, ni uko ibihano byashyizweho bikomeye kandi bakaba batazi mu by’ukuri ikigero fatizo cy’umwenda mugufi, cyangwa umwenda ugufashe cyane, kuburyo ababashije kugenda bemye ari abasanzwe bambara imyenda itaratse kandi igera ku birenge kuburyo bigaragara ko ntawayita migufi.
Ibihano byafatiwe abambara impenure cyangwa utwenda tubahambiriye cyane, ni ukwishyura amafaranga y’amarundi agera ku bihumbi ijana (100.000 Fbu) hakiyongeraho n’igifungo cy’amezi atandatu.