Kuba wabasha gufungura icupa, kwiyambika imyenda, kwijyana aho ushaka, ni ibintu tuba tubona ko byoroshye, kandi koko nta mbaraga nyinshi bisaba. Nyamara kuri bamwe, kubera indwara zo kuribwa mu ngingo ziba zarabafashe, no kwibyutsa ku buriri biba ari ingorabahizi.
Nubwo indwara z’imitsi na za rubagimpande zikunze kwibasira abasheshe akanguhe cyane, nyamara n’abakiri bato ntizibatinya. Ntibizagutangaze nubona umuntu ukiri muto ajya guhaguruka akabanza gutabaza nk’uriwe n’inzoka, ni uburwayi bwagera kuri buri wese.
Nubwo hari imiti itangwa kwa muganga mu kuvura izi ndwara, ndetse na siporo ikaba umwe mu miti myiza yo guhangana n’ubu burwayi, hari ibyo kurya no kunywa byagaragaye ko byifitemo ubushobozi bwo guhangana n’ubu burwayi. Nubwo ibi byo kurya atari imiti ariko kubikoresha kenshi mu gihe ugira ubu burwayi bizagufasha koroherwa ndetse wanabikoresha nk’urukingo mu gihe ubu burwayi butaragufata.
Ibyo kurya 10 bifasha mu kurwanya indwara zo kuribwa mu ngingo
1.Imineke
2.Inkeri zijimye
3.Amafi ya salmon
Aya mafi azwiho kuba akungahaye ku binure bya omega-3. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika cyandika ku byo kurya bivura bwagaragaje ko abantu bakunze kurya ubu bwoko bw’amafi badakoresha cyane imiti igabanya uburibwe ikanabyimbura, kubera ko bya binure bya omega-3 byakoze akazi kari gukorwa n’iyo miti. Ibi binure bigabanya uburibwe bikanabyimbura
4.Icyayi cya green tea/the vert
Iki cyayi kirimo ibinyabutabire binyuranye bizwiho kubyimbura no kugabanya uburibwe. Si ibyo gusa kuko kunywa iki cyayi bifasha mu kubuza ikoreshwa mu mubiri ry’ibinyabutabire byangiza ku mitwe y’amagufa, ari byo bivamo kubyimba no kuribwa cyane.
5.Umutobe w’amacunga
Umutobe w’amacunga kimwe n’indi mitobe myinshi ituruka ku mbuto ni isoko nziza ya vitamin C. iyi vitamin igira uruhare mu gukomera kw’amagufa, kandi kuyibura bigira ingaruka ku kwisana k’umubiri, amagufa n’amenyo. Uyu mutobe rero urwanya ibi.
6.Tofu
7.Ubunyobwa
Mu bunyobwa dusangamo niacinamide ikaba ifasha gutuma mu ngingo hakora neza bityo bikarwanya kuribwa mu ngingo. Ibi bituma ikoreshwa ry’imiti igabanya kuribwa rigabanyuka bityo uretse no kudakoresha imiti cyane, binafasha igifu kuko iyo miti ibangamira cyane igifu.
8.Ibinyampeke byuzuye
9.Icyinzari
Iki kirungo uretse kuba kiryoshya ibyo kurya, ariko kinazwiho kurwanya uburibwe kikanafasha kubyimbuka. Ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane neza ibinyabutabire birimo bituma icyinzari kigira izi ngufu, gusa kuba kibyimbura byo byaragaragajwe
10.Pome
Uru rubuto rukungahaye ku kinyabutabire cya quercetin. Iki kinyabutabire kikaba kizwiho kugabanya uburibwe no kubyimbura, ndetse pome ikora kimwe na ibuprofen cyangwa diclofenac, imiti izwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Quercetin iboneka cyane mu gice cy’inyuma, niyo mpamvu ari byiza kuyiryana n’igishishwa.
Ibi si byo biribwa gusa byagufasha guhangana no kuribwa mu ngingo, ahubwo twaguhitiyemo 10 muri byo, kandi byoroshye kuboneka.
Src: umutihealth