in

Uburyo abasore bandikira abakobwa bakibeshya ko bashaka imibonano.

Mukobwa, niba umusore mukundana akwandikira aya magambo, aragukunda cyane, ntabwo agushakaho imibonano mpuzabitsina, ashaka ko muzubakana urugo. Ni umukunzi wawe w’iteka ryose. Ashaka ikintu kirenze akabariro mwatera mwembi.

1.Akwandikira wabuze icyo gukora: Niba uwo musore afata umwanya akakwandikira, akakubaza amakuru, akakubwira igitabo ari gusoma cyangwa filime ari kureba ni uko akwiyumvamo cyane.

2.Akwandikira akugisha inama: Umusore ushaka ko mutakaza igihe mwembi, umusore w’umushurashuzi ntabwo azirushya akwaka inama. Ntabwo yatuma hagira umwanya na muke agutaho. Ashaka ikintu kirenze imibonano mpuzabitsina.

3.Akwandikira bitunguranye: Uyu musore ashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo akubone, ntabwo ajya abona umwanya wo kugusaba imibonano. Aba ashaka ko mugira umwanya wo kuganira.

4.Akwandikira agusaba imbabazi: Nta mukobwa n’umwe ubaho utifuza guteteshwa. Nta mukobwa utifuza umusore umusaba imbabazi atitaye no ku kuba atari no mu makosa. Umusore usaba imbabazi inshuro ijana mu cyumweru kimwe nta mukobwa uba umwifuza gusa umusore usaba imbabazi umukobwa bakundana, ni we wifuzwa n’abakobwa bose, kuko aba amukunda wese.

5.Ajya akwandikira ubutumwa bugusaba gufata umwanya ugatekereza: Umusore ugushakaho imibonano mpuzabitsina ntabwo azigera akubangamira n’ubutumwa bugufi. Umusore ugukunda cyane azakora iyo bwabaga, akwandikire ubutumwa bugufi, bugusaba gufata umwanya ugatekereza.

6.Azajya akwandikira ubutumwa bukuramutsa mu gitondo: Umusore uri kwiruka ku mibonano gusa ntabwo azigera akwandikira mu gitondo, mu gihe umusore ugukunda by’ukuri, nta gitondo cy’ubusa, uyu musore ntabwo agushakaho imibonano mpuzabitsina, agushaka wese, ashaka ikirenze kuryamana kuri wowe.

7.Agusaba gutembera: Uyu musore aba yumva mwagirana ibihe mwembi ariko akenshi hari ubwo bitamukundira, niyo bikunze uba ubona ashishikajwe no kukubona wishimye. Ntacyo atakora ngo wishime.

8.Agutera imitoma umutwe wawe ukuzura neza neza: Uyu musore aragukunda, aguteramo ibyishimo, akubwira amagambo atuma wumva wuzuye, akubwira ko ari wowe si ye, aragukunda cyane.

9.Akubaza ibyerekereye ubuzima bwawe: Ikimenyetso nyamukuru cyo kumenya niba umusore agukunda ni uko azajya akubaza utubazo dutunguranye twerekeye ubuzima bwawe bwite. Uyu mukobwa akubaza ibyubuzima bwawe.

10.Akwandikira utuntu dushimishije: Hashobora kuzajya abari mu gitondo cyangwa ni mugoroba, iteka uzajya ubona ubutumwa bugufi busekeje buturutse kuri we, niyo butaba busekeje hari ibyo uzajya ubona ubone ko bisekeje kubera ko umukunda cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore agiye kurongora abakobwa batatu batwite.

Kuva uyu munsi tangira urye ibi biribwa nimba uribwa mu ngingo