Kunuka mu birenge bitewe n’inkweto, bishobora kuba iby’akanya gato, urugero nk’igihe wakoze urugendo rurerure, cyangwa bigaterwa n’ubwoko bw’amasogisi, cyangwa n’intweto ubwazo, ariko hari n’abo bibaho karande bigahinduka nk’uburwayi.
Dore ibintu 5 by’ibanze wakora ukarinda ibirenge byawe kunuka.
1. Shyira amazi mu ibase ushyiramo isabune ihumura ubundi ukandagiremo umare iminota 30 buri munsi.
2. Ushobora kugura umuti wabigenewe ushyirwa mu nkweto mbere yo kuzambara.
3. Kunywa amazi mensi buri munsi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kurwanya umwuka mubi ku mubiri (umunuko).
4. Mu gihe cy’ubushuye bwinshi, jya unyuzamo wambare inkweto zidafunze, nugera mu rugo nimugoroba ukuremo inkweto ugendeshe ibirenge.
5. Irinde kwambara inkweto za plastic cyangwa izidakoze mu ruhu kuko ari zo ahanini zituma ibirenge bibira icyuya.
Uramutse ugerageje bumwe muri buno buryo bikanga wajya kwa muganga bakagukurikirana.