Umukinnyi wa cinema ukunzwe hano mu Rwanda Benimana Ramadhan wamenyekanye muri filime Bamenya Series yavuze ko icyo Prince Kid yazize ari ukugirira neza abantu batanyurwa bahora bakeneye ko ukomeza kubaha.
Ari mu kiganiro The Choice Live ku Isibo Tv yagize ati “Ameze nk’uwabahaye Ice cream ikaba yarashize bagakenera indi”.
Ibi yabuvuze nyuma yaho Prince Kid Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rutegetse ko arekurwa nyuma yaho rusange ari umwere ku byaha yashinjwaga bya gusambanya abakobwa bamwe mu bitabiriye Miss Rwanda yari ahagarariye.