in

Kubera Manchester United, Christiano agiye guhomba ama miliyoni


Byatangajwe ko ubu Cristiano Ronaldo agiye kubura miliyoni zigera kuri eshanu z’amapawundi binyuze mu duhimbazamusyi yari kuzahabwa, mu gihe Manchester United ikubise umwaka wa gatanu nta gikombe na kimwe itwara.

Uyu rutahizamu w’umunya-Portugal yagarutse muri Manchester United mu mpeshyi ishize, asinya amasezerano yubakiye ku duhimbazamusyi nyuma y’uko byagaragaraga ko Man.U itazamuhemba ibihumbi 750 by’amapawundi yahembwaga muri Juventus.

Uyu mugabo w’imyaka 37 haburaga gato ngo asinyire mukeba wayo Manchester City, ubu azinjiza amafaranga ari munsi y’ayo byari biteganyijwe ko azinjiza.

Mu gihe benshi batekerezaga ko Cristiano Ronaldo agaruye ibikombe Old Trafford, uyu mugabo yari kwinjiza miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 by’amapawundi iyo Manchester United igera ku mukino wa nyuma wa UEFA champions league nk’uko hari ababitekerezaga akiza.

Manchester United iheruka igikombe cya shampiyona mu 2013, iyo iza kugitwara muri uyu mwaka nabwo uyu mugabo yari kubona miliyoni imwe n’ibihumbi maganatanu mu mapawundi.

Kuba ikipe ya Manchester United itaragize umwaka mwiza mu bindi bikombe by’imbere mu gihugu nabyo ni ikibazo kuko hari utundi duhimbazamusyi tuzagenda tubura, cyane cyane ku kuba iyi kipe itasoza mu makipe ane ya mbere muri Premier league.

Gusa ku rundi ruhande Cristiano Ronaldo azabona agahimbazamusyi ko kuba afite amahirwe menshi yo kuba azarangiza umwaka w’imikino ariwe ufite ibitego byinshi muri Manchester United. Kugeza ubu afite ibitego 18 mu mikino 33 yakiniye iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino, akurikiwe na Bruno Fernandes ufite ibitego ikenda.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakuyeho umusatsi we wose kugira ngo abone aho ashyira Tatuwaje

Will Smith yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock nyuma yogutera urwenya ku mugore we ( Videwo)