in

Yakuyeho umusatsi we wose kugira ngo abone aho ashyira Tatuwaje

Umugore witwa Milana Pulliainen w’imyaka 30 akomeje gutangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibishushanyo (Tatoos) yishyize ku mubiri we kugeza naho yikuyeho umusatsi kugira ngo abone aho zijya.

Milana akomoka mu gihugu cya Finland, yabujijwe n’umuryango we kenshi cyane kureka kwishyiraho ibyo bishushanyo ku mubiri we, gusa ngo we yumvaga aribwo azajya aba asa neza.

Bwa mbere ajya kwishyiraho ibi bishushanyo yabanje kugira impungenge ko bishobora gutuma abura akazi mu gihugu cye, ariko ntago yigeze abyitaho cyane dore ko yahise abyishyiraho nta kuzuyaza.

Ku myaka 17, nibwo yatangiye urugendo rw’ibishushanyo bitamirije umutwe we n’umubiri muri rusange, kuri iyo myaka yashyizweho igishushanyo cya mbere. Nyuma y’icyo gishushanyo impungenge zatangiye kuba nyinshi ko ashobora kubura akazi.

Nyuma y’impungenge zo kubura akazi, ntakindi yitayeho uretse ibishushanyo bye. Gusa ariko ubu ni umuganga mu ivuriro ryigenga akaba ari n’umuntu ushushanya ku bandi.

Uyu mugore avuga ko hakiri abantu batangazwe na we, kubera ibishushanyo byuzuye ku mubiri we. akomeza avuga ko ibishushanyo biri mu isura ye bituma aba mwiza cyane.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Naomie n’abavandimwe be babatijwe mu mazi menshi (video)

Kubera Manchester United, Christiano agiye guhomba ama miliyoni