Muri iki gihe hari ibintu bitandukanye usanga abantu baba bahugiyemo cyangwa se baha umwanya nyamara bitakagombye guhabwa umwanya kubera ko nta kintu bibamarira mu buzima bwabo. Ibyinshi usanga ari ibyo baba bafite mu mutwe, batekereza cyangwa se banakora. Impamvu umutwe twanditse ko ibi bireba urubyiruko cyane cyane nuko arirwo usanga ruba rurimo guhihibikana cyane rushaka ubuzima. Muri uko guhihibikana harimo byinshi ruhura nabyo ndetse harimo na benshi ruhura nabo ibi bikaba byabaviramo kuba hari impinduka bagira yaba mu myitwarire, mu mitekerereze n’ibindi. Hano twabegeranyirije 5 muri ibyo bintu kandi byagaragaye ko ibi bintu umuntu aramutse abiretse yabaho ubuzima bwiza ndetse akanagera ku iterambere yifuza.
1. Gushaka gushimisha buri muntu (Trying to please everyone)
2. Gutinya impinduka (Fearing change)
3. Kubaho uzirikana ibyahise (Living in the past)
4. Kwishyira hasi (Putting yourself down)
5. Gutekereza cyane ukarengera (Overthinking)
Kuva uyu munota usomye iyi nkuru, ibi bintu 5 tukubwiye uramutse ubiretse niba wari usanzwe ubikora cyangwa se byari bisanzwe bikubaho, wabaho ubuzima bwiza ndetse ukanagera ku iterambere wifuza.