in

Umugabo twabyaranye yagiye hanze none hari umusore umaze iminsi antereta arashaka ko tubana| Ese mwemerere?| Mungire inama

Umwe mu bakunzi bacu yaratwandikiye agirango tumugire inama. Yatubwiye ibi bikurikira:

Muraho, njye ndi umudamu nkaba mfite umugabo wanjye nkunda,umugabo wanjye dufitanye umwana umwe w’imyaka 4 akaba yaragiye hanze y’urwanda gukorerayo ariko yagiye tubanye nkicyumweru kimwe gusa..kuva yagenda amaze imyaka 4 atarataha,buri uko tuganiriye musaba ko yataha akaza agakorera inaha tukongera kubana ariko ntabikozwa ntanubwo ajya ambwiza ukuri nimb aazaza cyangwa nigihe azazira kandi njyee hano ikigali mpafite undi musore wankunze weee… mu byukuri arankunda nanjye bikandenga ubu aba ansaba ko twazakora ubukwe mukwezi kwa 12 tukabana nuwo nabyaranye nuwambere akemera kumurera…mubyukuri arankunda kandi nanjye ndikumva uwo twabyaranye atari kumpa igisubizo ngo nibura menye aho mpagaze,none ndikwibaza,ese mbigenze nte?

Mungire inama pee!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Maman wa #Rabiot yari akubitiye muri stade umuryango wa #Pogba n’uwa #Mbappe

Ku Rubyiruko cyane cyane: Nimureka gukora ibi bintu, mwitegure ubuzima bwiza n’iterambere mwarose kuva kera