Inka y’umuturage witwa Felix Nezimana utuye mu karere ka Ruhango arataka atabaza aho avuga ko inka ye yapfuye agategekwa ko aza kuyitaba, gusa ariko nubwo yayiyatabye yabyutse yataburuwe.
Ubwo inko y’uyu muturage yapfaga, nyirubwitwe yahamagaye umuganga w’amatungo mu murenge atuyemo ngo aze arebe icyatumye ipfa, akihagera yategetse uyu muturage gutaba iyi nka, nuko nyirinka abikora uko.
Inka yaraye itabwe bwacyeye itagitabwe, dore ko abandi baturage bayitaburuye bakayibaga bagahita bagirisha n’inyama zayo ku abaturage batuye aho ngaho.
Nyiri inka avuga ko yahuye n’akarengane kubera ko iyi nka ye yagiye gutabwa hatarebwe icyayishe, hanyuma ikaza no kuribwa n’abaturage batayivunikiye aho bayitaburuye aho yari yatabwe.
Abaturage bagenzi be bavuga ko yakagombye kwishyurwa kubera inka ye yariwe kandi we yari azi ko yayitabye kandi ko yishwe n’indwara y’icyorezo, gusa ariko abaturage bayiriye ntago bitaye ku kumenya niba ifite ikibazo bapfuye kwirira.