in ,

Kourtney Kardashian mu mwambaro wa Bikini yarangaje abantu ubwo yararimo gukina basketball (amafoto)

Kourtney kardashian, mukuru wa Kim kardashian umwe mu bagore bakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye kubera ibintu bitandukanye agenda akora hirya no hino ndetse n’umurya ngo we muri rusange uzwi cyane ku izina ry’aba KARDASHIANS. Kourtney kardashian ku munsi w’ejo ubwo yararimo gukina basketball yarangaje imbaga y’abantu batari bake bitewe na bikini yari yambaye.

Amakuru dukesha channel24.co.za aratubwira ko Kourtney kardashian yararimo gukinira basketball mu mujyi wa Cape Town kugirango yerekane ukuntu umubiri we usigaye wariyubatse cyane ko yari amaze iminsi akora imyitozo ngororamubiri muri Los Angeles ho muri leta zunze ubumwe za Amerika. Kourtney kardashian kandi ngo yashakaga kongera kwiyibutsa cyane umukino wa basketball ngo dore ko hari hashize igihe kitari gito adaherutse kuyikina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo yuzuye amarangamutima akomeye cyane The Ben na Meddy bandikiranye yatumye abantu barushaho kubakunda

Isomere amagambo Anita Pendo yasubijwe avuze ko nta bwoba afite bwo kubyara