in ,

Knowless Butera arashinjwa Ubwambuzi bwa Miliyoni irenga

 

Kuri uyu wa Kabiri Taliki 15 Kamena 2021 Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakiriye ikirego cy’uwitwa Munezero Josette urega Butera Knowless ikirego kijyanye n’ubucuruzi bwa Pyramid (Pyramid Business) aho avuga ko yamuhaye amafaranga undi akanga kumwishyura.

Uyu Munezero Josette urega umuhanzikazi Butera Knowless avuga ko yamuhaye amafaranga 1,350,000Rwf ariko undi akanga kumwishyura.RIB yavuze ko yatangiye isuzuma.

Knowless arashinjwa Kwambura Miliyoni irenga Munezero Josette

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwari ruherutse kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n’amategeko.

Ubu bucuruzi bukorwa bizeza umuntu gushoramo amafaranga akazabona inyungu z’umurengera, banakangurira uwashoyemo gushaka abandi bantu yinjiza kugira ngo azabone ya nyungu hashingiwe ku mubare wabo yinjije.

Uru ruhererekane rw’amafaranga (Pyramid Scheme/Ponzi Scheme, Eight Sphere Scheme) bugamije ubwambuzi bushukana bityo abaturarwanda bakaba basabwa kutabujyamo, kuko butemewe mu Rwanda.

RIB ikaba yari yasabye  abantu bagiye muri ubu bucuruzi bw’uruhererekane rw’amafaranga kubuvamo kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kwereka umwarimukazi ubwambure bwe.

Bwa mbere mu mateka habonetse imbwa ihenze cyane yagurishijwe akayabo.