in

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kwereka umwarimukazi ubwambure bwe.

Mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy’u Buhinde, umwana w’imyaka 15 yeretse umwalimukazi wigishaga mu buryo bw’iyakure(online), ibice bye by’ibanga kandi abikora inshuro nyinshi bituma atabwa muri yombi.

Uyu mwana ngo kugira ngo batamenya uwo ariwe ibi yabikoraga aterekana mu maso he kandi ngo mu kwiyandikisha ngo abashe gukurikira iryo somo yakoresheje numero na e-mail by’ibihimbano bitari ibye kugira ngo batamumenya.

Ibi kandi ngo ntiyabikoze inshuro imwe gusa kuko yerekanaga ibice bye by’ibanga akanya gato, mu kandi kanya akongera gutyo gutyo. Ikirenze ibyo kandi, ngo ntiyabikoze umunsi umwe ngo arekere aho kuko ngo yakomeje abikora hagati y’itariki 15 Gashyantare n’itariki 2 Werurwe uyu mwaka wa 2021.

Umwalimukazi amaze kubona bikabije, yegereye polisi atanga ikirego. Umupolisi yagize ati: “Umwarimu ntiyashoboraga kubona mu maso he kandi uwo mwana yinjiraga inshuro nyinshi agakora icyaha kimwe inshuro nyinshi. Kugira ngo ibyo bishoboke, mwarimu yahise yegera abapolisi atanga ikirego. ”

Bakimara kumenya ibiri kuba, polisi yahise ikurikirana maze bifashishije aderesi ye ya IP babasha kumugeraho, bamufata gutyo. Nyuma yo kumufata bamubajije impamvu yamuteye gukomeza kwereka mwalimu ibice bye by’ibanga asubiza ko ngo “yabikoze kugira ngo yishimishe”.

Ibikorwa nk’ibi bivugwa ko bishobora kuba ari uburwayi. Abantu bakunze kugira ikibazo nk’iki cyo kwerekana ibice byabo by’ibanga, bamwe bavuga ko baba bifuza gutungura, gutera igihunga cyangwa gushimisha abo babyereka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera Nicki Minaj n’umuhungu we.

Knowless Butera arashinjwa Ubwambuzi bwa Miliyoni irenga