Perezida w’ikipe ya Gasogi United akaba n’umunyamakuru wa radiyo na TV1 Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko umusesenguzi akaba n’umuhanzi Fatakumavuta avuga ko yamuhinduriye izina rye amwita Fatakumuvumo.
Ni mu kiganiro Rirarashe gica kuri radiyo na TV1 uyu KNC na bagenzi be harimo nka Mutabaruka batangaje ko abantu bavuga ko KNC ari inshuti na perezida wa Gorilla Fc Hadje bivugwa ko ku munsi w’ejo azaha amanota ikipe ya Gorilla ngo kubera ko Gasogi United imeze neza abo bari kwibeshya cyane.
KNC yatangaje ko nta bushuti afitanye na Hadje ngo ikizabyemeza ni uko atazigera asuhuza uyu Hadje mbere y’umukino kandi nta nubwo azicarana na we.
Yongeyeho ko Fatakumavuta wiyita umuvugizi wa Gorilla Fc KNC yahise amubatiza izina Fatakumuvumo.
Dore videwo aho hasi…