in

Kirabura Art yisanze ahuriwemo n’impano nyinshi kandi zose azikora neza

Umuhanzi,umusizi ndetse akaba n’umukinankuru( Actor) Kirabura Art yavuze ko afite impano nyinshi Kandi zose azikoresha neza nkuko azifite.

Mu kiganiro twagiranye na Tuyishime Clement ukoresha izina Kirabura_art mu muziki yatubwiye ko ari umuhanzi ufite imwaka 20 akaba akunda umuziki n’ibimushamikiyeho byose.

Uyu muhanzi ukizamuka (Upcoming) afite ibintu byinshi ashoboye gukora mbese ni uruvangitiranye rw’impano (Multi talented) dore ko muri izo mpano harimo: kuririmba,gushushanya ndetse no gukora imivugo n’ibindi,…

Mu gukomeza kuganira na Kirabura Art twamubajije intego afite nyuma yo kwibonamo impano zingana gutyo yatubwiye ko afite intego yo kwagura umwuga we ( carrier) no kugira ijambo muri sosiyete nyarwanda biciye mu bihangano bye

Umuhanzi Kirabura Art

Kirabura ati:”Nkaba mfite intego yo kwagura carrier yanjye no kugira influence muri societe nyarwanda biciye mu bihangano banjye”.

Uyu munyempano asoza avuga ko ateganyiriza kandi araritse abanyarwanda kuzabaha ibihangano byinshi kandi byiza akoresha impano ze zitandukanye.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamporiki Edouard ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, ntabwo ajya asurwa na bo yitaga inshuti ze ubwo yakoraga muri Leta

Ubushakashatsi! Kurya urusenda byaba byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina?