Umuhanzi Ruhumuliza James uzwi nka King James yatangaje ko agiye gutangira gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yigihe abantu bamwiyitira kuri izi mbuga.
Si ubwa mbere King James bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga yaba Facebook na Instagram, bagacucura abantu batandukanye utwabo bitewe n’urukundo bakunda uyu muhanzi wabahaye ibyishimo mu bihe bya mbere ndetse n’ubu akaba akibaha ibyishimo ariko abenshi bakamunenga kutabaganiriza nk’uko ibindi byamamare bibikora bikaganira n’abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhanzi yabajijwe niba we atabona ko kuba adakoresha imbuga nkoranyambaga ngo abashe kubeshyuza ayo makuru ndetse anabashe kwivuganira ku biba byamuvuzweho kandi atari ukuri yagize ati:
“Nabwo byashoboka wa mugani, ubwo ni ukureba ukuntu umuntu yabikora, gusa urumva ikibazo kiba kigomba kubaho n’abantu baba bagomba kubona ko abatekamutwe babaye benshi bakajya bitondera ko umuntu yahita aboshya usibye nanjye na ziriya kompanyi zindi urabizi ko abatekamitwe babikora cyane bahamagara abantu, ariko iyo bigeze nyine ku muntu wenda navuga ngo uzwi bihita biba ibindi bindi. Ariko nyine nta kundi.”
Umuhanzi King James yavuze ko agiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ze cyane ko zizajya zimufasha mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi birimo no kunyomoza no kwamagana n’abo bamwiyitirira. Yagize ati: “Yego ni ukureba ukuntu umuntu azijyaho rwose.’’