in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umunyarwandakazi umaze imyaka myinshi atwite inda itavuka|abaganga bamubwiye amagambo akomeye.

Uyu mubyeyi w’imyaka 40 witwa Jane ,kuva mu myaka itanu ishize yarwaye indwara itarigeze isobanuka ,aho umunsi kuwundi inda ye ikomeza kugenda ikura kuburyo wakeka ko atwite inda nkuru.

Uyu mugore waganiriye na Afrimax Tv kuri channel yabo ya Youtube, avuga ko ubuzima bwe bwari bwiza ndetse n’umugabo we amukunda bihebuje kugeza umunsi umwe yabyutse akumva ikintu kimuremereye mu nda ariko ntamenye icyo ari cyo.Jane akimara kumva icyo kintu kidasanzwe mu nda ye ,nubwo atamenye icyoricyo ariko yatangiye kwibwira ko yasamye ndetse akaba atwite ari nayo mpamvu yumva ibidasanzwe mu nda ye.Uyu mugore yaranezerewe cyane ndetse atangira kubwira umugabo we ko atwite.Inda ye yaje kumubera ibindi bindi kuko iminsi yabaye amezi ,nayo aba imyaka kugeza magingo aya imyaka ibaye itanu yose ataramenya ikiri mu nda ye.

Uyu munyarwandakazi yarategereje ko yabyara araheba ,ajya kwa muganga baramutsembera, bamubwira ko adatwite ,ndetse bamubwira ko afite uburwayi bukomeye mu nda ye.Kuva icyo gihe abaganga benshi bamugezeho ariko ntanumwe wamenye uburwayi afite.Gusa avuga ko abaganga bamubwiye ko inda ye itazarekeraho gukura kandi ngo igisigaye ni ukwipfira.

Uyu mubyeyi avuga ko kuri we ubu burwayi bushobora kuva bafitanye isano n’imyuka mibi ndetse namarozi kurusha uko bwaba ari uburwayi busanzwe, ibi abiterwa nuko ajya kurwara atigeze yumva ibimenyetso bidasanzwe ndetse ntamenye n’impamvu yubu burwayi bwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu magambo meza wakoresha uganira n’umukunzi wawe akaryoherwa.

King James avuze icyo agiye gukora nyuma yo kumwiyitirira.