in

NDASETSENDASETSE

Umuhanzi Ykee Benda yavuze ibyo umukobwa yifuza kurongora agomba kuba yujuje.

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Ykee Benda yatangaje ko adashobora kurongora umukobwa utari umufana we mu muziki.

Ibi uyu mugabo uzwiho kutarya indimi yabivuze ubwo yavugaga impamvu yatumye atandukana n’umukobwa bari mu rukundo mu minsi ishize.

Yagize ati : “Natandukanye n’umugore twakundanaga kubera ko yari umufana w’undi muhanzi kandi bitashoboka. Niba uri umugore wanjye ugomba kuba uri umufana wanjye mukuru kugira ngo ibikorwa byanjye tubiteze imbere turi kumwe.”

Ykee Benda ibi yabitangaje ku rubuga rumwe rwo muri Icyo gihugu nyuma y’umwaka umwe atandukanye n’umugore babyaranye umwaka ushize agahitamo kujya kwibera mu buzima bwa gisore butagira umukunzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

King James avuze icyo agiye gukora nyuma yo kumwiyitirira.

Video: inkumi yabyiniye bikomeye iPhone 13