in

Kimisagara: Inkuru y’inshamugongo y’umwarimu wishwe n’umwana amunigishije umugozi wa raronge

Mu murenge wa Kimisagara akarari ka Kamuhoza mu mudugudu wa Tetero humvikanye inkuru y’inshamugongo y’umubyeyi wari umwarimu yishwe anigishijwe umugozi wa Raronge n’umwana yari abereye mukase.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukwakira 2023 nibwo uyu mubyeyi wakoraga akazi k’ubwarimu byamenyekanye ko yapfuye.

Bivugwa ko uyu musore wakoraga akazi ko kumotara yari asanzwe agira urugomo dore yarezwe n’uyu mukase yahitanye kuva akiri umwana muto.

Amaze gukora iki gikorwa cy’ubunyamanswa yahise y’ishyikiriza amaboko ya Polisi ndetse anemera ko ariwe wanize uwari mukase kugeza ashizemo umwuka.

Nk’uko byahamijwe n’umukuru w’umudugudu wa Tetero yavuze ko uyu mubyeyi nta kindi kibazo kidasanzwe yari afite usibye amazi ashyushye yari yaramutwitse ku kirenge.

Umurambo wuyu mubyeyi wahise ujyanwa mu buruhukiro.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Umuhanzi Igor Mabano yatakagije umwana we n’umugore we babyaranye (AMAFOTO)

Cristiano Ronaldo n’umugore we bimutse

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO