in

Umuhanzi Igor Mabano yatakagije umwana we n’umugore we babyaranye (AMAFOTO)

Umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo (producer) n’umwarimu w’umuziki Igor Mabano yashyize hanze amafoto y’umwana we aramutakagiza ntiyibagirwa Laura  umufasha we barushinze mu mwaka wa 2021.

Ubwo imfura ya Igor Mabano yizihizaga isabukuru y’umwaka 1 kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023 , itariki uyu mwana wa Igor yavutseho , yagiye ku rukuta rwe rwa instagram ashyiraho amafoto atandukanye y’umwana we n’ibihe byiza bagirana buri munsi na nyina maze ayaherekeresha amagambo yari yuzuye imitoma.

Igor yagize ati:” Wanejeje umutima wacu , wanejeje imiryango yacu ,  uzahore usa n’Imana yakuremye  na Mabano ndanezerewe , Nshima Imana ku bwawe  ,komeza ukure ujye ejuru cyane  ,you’re my blessings (uri umugisha wanjye)  ,my little Angle ( umu malayika wanjye muto)  , i can’t believe ko uva mu buzima bwanjye”

Mabano yakomeje agira ati:” Ukaba warabaye amezi 9 muri paradizo Imana yahaye mama wawe Laura Colette  ugatuma ahora aseka wa mubabaza akabimbwira  ntakuzi , nkasenga  Imana  ngo izampe ku kubona  none urakura bikandenga “

Mu magambo menshi uyu muhanzi yanditse amenshi yari ayo kwifuriza ibyiza umwana we no kumubwira ko amukunda ariko kandi asoza yibutsa  umugore we urwo amukunda , maze yandika agira ati :”ndagukunda Laura”

Igor Mabano yatakagije umwana we

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ari Knowless na Anita pendo kera ninde wari mwiza” Umunzani ku ifoto ya Anita pendo niya Knowless za kera bibaza uwari mwiza kurusha undi 

Kimisagara: Inkuru y’inshamugongo y’umwarimu wishwe n’umwana amunigishije umugozi wa raronge