in

Kylie Jenner na Travis Scott bahinduye izina ry’umwana wabo

Kylie Jenner na Travis Scott bagiye guhindura izina ry’umwana wabo mu mategeko ,rive ku kwitwa Wolfe Jacques Webster ahubwo yitwe  Aire Webster nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru Tmz ibivuga.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Kylie na Travis bamaze kwemeranya kukuba bahindura izina ry’umwana wabo ndetse ko bombi bamaze gusinya impapuro zibyemeza ,ubu  zikaba ziri mu nzira zigana mu rukiko kugirango rwemeze icyo kifuzo cy’ababyeyi.

Kylie na Travis bavuga ko bicuza kuba bari barise umwana wabo izina rya Wolfe Jacques Webster akaba ariyo mpamvu bifuje kurihindura bakamwita Aire Webster ,  izina bakuye kuri Hebrew ubundi bisobanura “Intare y’Imana”

Aba babyeyi bakavuga ko kandi nanone izina ry’umuhungu wabo Aire bashaka kumwita rizaba rihura neza n’iryamushiki we mukuru Stormi ..

Kylie na Travis bagiye guhindurira umwana wabo izina bamwite Aire Webster
Kylie na Travis bagiye guhindurira umwana wabo izina bamwite Aire Webster

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Trainer nyuma yo kwibaruka imfura ye na Keza Terisky yatangaje amagambo yateye urujijo benshi

Kim Kardashian arashinjwa gutera umwaku Arsenal bigatuma idatsinda -AMAFOTO