in

Kigali: uruganda rw’amarangi rufashwe n’inkongi y’umuriro ruragurumana..

Uruganda Iyaga Plus rukora amarangi y’ubwoko butandukanye rwafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi mu byari birurimo birakongoka.

Ahagana saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo 2021 ni bwo inkongi yatangiye kwibasira uru ruganda ruherereye mu Cyanya cyihariye cy’Inganda cya Masoro kiri mu Karere ka Gasabo aho byinshi byahiriyemo.

Umwe mu bakozi b’uru ruganda yatangaje ko we na bagenzi be bari mu kazi bakibona umuriro ubagezeho bahise bashaka uko basohoka.

Ati “Uburyo uwo muriro wakubise twahise twifashisha kizimyamwoto mu kuwugabanya duhita dusohoka twiruka. Ibikoresho byacu byose byahiye, umuntu yasohokanye ibyo yari yambaye gusa. Byose byahiriyemo n’amamodoka y’abakozi.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa: Ese koko mu masohoro y’umugabo habonekamo vitamini B12?

Couples 5 zigezweho muri showbizz nyarwanda muri iyi minsi (Amafoto)