in

Sobanukirwa: Ese koko mu masohoro y’umugabo habonekamo vitamini B12?

Abenshi niba atari twese twakuze twumva iyi B12, initwa kandi Cobalamin. Nubwo nayo tuyisanga mu itsinda rya za vitamini B ariko ifite umwihariko nkuko turi bubibone.

  • Ikenerwa n’umubiri kugirango isukari iwurimo ihindurwemo ingufu bityo bikarinda umunaniro
  • Igirira akamaro kanini urwungano rw imyakura aho ifasha mu kurwanya ubwigunge no kwiheba bijyana no guhangayika ndetse ikarinda ubwonko kwangirika
  • Igirira akamaro urwungano ngogozi kandi ikanarinda indwara zinyuranye z umutima n imitsi ijyana amaraso.
  • Ifasha mu gusimbura uturemangingo dushaje by umwihariko inzara uruhu n umusatsi.
  • Ni ingenzi mu kurinda kanseri by umwihariko iy amara amabere ibihaha na prostate

Aho wayisanga

Nkuko twabivuze iyi vitamini irihariye kuko nta kimera na kimwe wayisangamo. Iboneka gusa mu bikomoka ku matungo :amafi, inyama amata n amagi. Gusa inaboneka mu binyampeke ariko iba yongewemo si umwimerere.

b12
Aho dusanga vitamini B12


Zirikana ibi 

  • Kubura iyi vitamini bigira ingaruka ku mitsi ubwonko no ku ruhu. Birangwa no gucika intege kwijima uruhu, guhumeka nabi, ibinya ahantu hose no kubyimba ururimi. Kutituma cyangwa gucibwamo no kutareba neza biri mu bindi bimenyetso.
  • Kubikosora hatangwa imiti irimo iyi vitamini. Ku bantu batarya ibiva ku matungo rero bagirwa inama yo gufata izi nyongera kugirango umubiri wabo ubashe kubona iyi vitamini
  • Abantu bakunda gufata imiti igabanya aside mu gifu nabo bagirwa inama yo gufata inyongera z’iyi vitamini.
b12
Ku batarya ibiva ku matungo, babona iyi vitamini nk’inyongera

Ese koko iyi vitamini iboneka no mu masohoro? 

Mbere yo gusubiza iki kibazo abenshi bahora bibaza, reka tubanze dusobanure amasohoro icyo ari cyo.
Nubwo mu Kinyarwanda tuyita amasohoro gusa, ariko mu ndimi z’amahanga ubona ko hari itandukaniro.
Amasohoro ni uruvange rw’intangangabo, amatembabuzi y’ururenda ariyo twita amasohoro, poroteyine, calories n’imyunyungugu n’amavitamini anyuranye.

Iyo myunyungugu twavuga kalisiyumu, chlore, manyeziyumu, azote, fosifore, potasiyumu, sodiyumu na zinc.
Harimo kandi citric acid, fructose (ubwoko bw’isukari), na lactic acid.
Naho vitamini zibonekamo ni vitamini C na B12. Ubwinshi bwazo buterwa n’imyaka y’umugabo, ibiro bye, n’imibereho ye ni ukuvuga ibyo arya, anywa, na siporo akora.

Zirikana ibi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakora imibonano nta gakingirizo, bibarinda preeclampsia, indwara ijya ifata abagore bamwe mu gihembwe cya kabiri (hejuru y’amezi 3), igatera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ibyo rero biterwa na bya bindi twavuze bigize amasohoro.

Si ibyo gusa kuko byanagaragaye ko kuri abo bagore bibarinda umunabi no kwiheba bijyana no kwigunga

Iriya vitamini B12 igirira akamaro umugabo kuruta umugore kuko uko iba nyinshi, niko bituma intanga ze ziba nzima zikanagira ingufu, bikamurinda kutabyara

NUBWO AMASOHORO ARIMO VITAMINI B12, NTABWO KUBA UMUGORE YAYAMIRA HARI ICYO BYAMUMARIRA KUKO INGANO YAYO NI NKEYA CYANE. 

Icyakora zinc irimo yo irahagije kandi bizwi ko zinc irinda uruhu gusaza ikanarinda iminkanyari.

Umwanzuro

Nibyo koko amasohoro arimo vitamini B12, ariko nkeya cyane.

Mu gihe utakoranye imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye, wakibuka agakingirizo, kuko hari indwara zinyuranye zandurira mu mibonano idakingiye, nkuko mubizi. Iyo B12 waba ushakamo (na cyane ko ari nkeya cyane) , wayisanga mu bindi nkuko twabibonye.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: umugore yitabye Imana nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara yicariye agiye kwituma

Kigali: uruganda rw’amarangi rufashwe n’inkongi y’umuriro ruragurumana..