in

Kigali umunyeshuri yapfuye bivugwa ko yimwe uruhushya ngo ajye kwa muganga

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri wigaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux, gusa uru rupfu rwateye urujijo cyane ndetse benshi bakomeza kuvuga ko yaba yimwe uruhushya n’ubuyobozi bw’ikigo kugirango ajye kwa mugaganga.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri gusa ikigo kivuga ko kitigize kirangarana uyu munyeshuri nkuko bivugwa mu nkuru zagiye zicicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko uyu mwana yari yabanje gufatwa, yajyanwa kwa muganga bakamusangamo inkorora yoroheje, gusa nyuma yagarutse mu kigo nibwo yaje kuremba ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Ababyeyi b’uyu mwana batuye Nyagatare babimenyeshejwe ndetse nabo bihutira kugera ku bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, ariko umunyeshuri ntiyahiriwe n’ubuzima kuko yaje kwitaba Imana.

Polisi kandi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane amakuru yimbitse ku rupfu rw’uyu munyeshuri.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Arsenal ari mu byishimo bikomeye cyane

Imikino ya shampiyona irimo uwa APR FC na Rayon Sports yasubitswe