in

Kigali: umugore yambuwe miliyoni ebyiri n’abatubuzi

Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru yumugore watuburiwe n’abatekamutwe bakamurya miliyoni ebyiri yari agiye gufata ayatumwe n’umugabo we.

Uyu mugore w’imyaka 45 yatangaje ko ubwo yageraga aho bategera imodoka zitwara abagenzi hanze ya gare ya Nyabugogo amaze guhabwa ayo mafaranga, ngo hari abagabo babiri bafite isakoshi isa nk’iye bamuhamagaye maze ava ku murongo arabasanga batangira kumutekera umutwe birangira bamwibye.

Uyu mugore avuga ko abo bagabo bamubeshye ko bafite amabaro atanu y’ibitenge ndetse bashaka kuyagurisha ku giciro kiri hasi kugira ngo bakemure ibibazo bari bafite.

Akomeza avuga ko yahise abasaba kumuha umwanza akabanza kubaza umugabo we ariko k’ubw’amahirwe make ntibabasha kuvugana.

Nyuma yo kutabasha kuvugana n’umugabo we, abo bagabo bahise bamubwira ko ibyo bitenge biri hafi barajyana ariko bamubwira ko agomba gufata isakoshi ye cyane kuko inzira bagiye kunyuramo ikunze kubamo ibisambo kugira ngo hatagira abahamwamburira.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko byarangiye bamwambuye amafaranga ye ndetse n’ibitenge ntibabimuhe.

Nyuma yo kubura ba bagabo, uwo mugore agatima karagarutse arebye muri iyo sakoshi asanga si iye ndetse nta n’amafaranga arimo ahubwo huzuyemo ibipapuro gusa.Yahise agira ubwoba bwo gusubuira iwe kuko yumvaga umugabo ari bumugirire nabi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yahawe akayabo atanga umugore we aryamana n’abandi bagabo

Imibyinire ya Aisha wo muri Nyaxo Comedy yanyuze bikomeye abari bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie (Videwo)