Imibyinire ya Aisha wo muri Nyaxo Comedy yanyuze bikomeye abari bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie (Videwo)

Inkindi Aisha wamamaye muri filime y’urwenya izwi nka Nyaxo Comedy yagaragaye yishimiye umuhanzi Bruce Melodie wari uri gutaramira Abarundi mu ijoro ryakeye.

Ubwo Bruce Melodie yari ari kuririmba indirimbo ye yise Bado, Aisha yari ari kuyibyina mu buryo bwanyuze ababonye ayo mashusho.

Nyuma yo gufatwa ayo mashusho, Aisha Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram kuri story yashyizeho amashusho ari kubyina indirimbo ya Bruce Melodie ndetse na nyuma y’igitaramo yaje kwifotozanya na we.