in

Kigali-Rwamagana: Ikamyo yari itwaye gas(gaze) yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota maze umuhanda uhita ufungwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Rwamagana ufunze kubera impanuka.

Byabereye ahitwa Bambino, mu kagali ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo byatumye uwo muhanda utaba nyabagendwa.

Iyi imodoka yakoze impanuka ni ikamyo yari ipakiye gas yari ivanye i Rwamagana iyizanye i Kigali igeze muri uwo muhanda, ishaka kwihuta ngo inyure ku yari iyiri imbere, igongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota.

Abari muri izo modoka bose ntibapfuye ariko bakomeretse cyane bajyanwa mu Bitaro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ikintu atazabasha mu gihe Uwayezu Jean Fidel yaba afashije Rayon Sports kugera mu Amatsinda ya CAF Confederations Cup

Akababaro! Umwuzukuru wa Nelson Mandela yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye imyaka 10