in

Kigali: inzu itwitswe na Gaz irakongoka(amafoto)

Inzu y’umuturage mu karere Ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro yaturutse kuri Gaz irakongoka.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, ahagana saa saba z’amanywa ku muhanda unyura haruguru gato y’urusengero rwa Zion Temple werekeza Kicukiro Centre ahazwi nko ku ruganda rwa Super.

Iyi mpanuka yabaye ubwo abana batatu n’umukozi wo mu rugo ari bo bari mu nzu gaz akabaturikana inzu igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Ababonye ibyo biba bavuze ko inzu yatangiye ishya buhoro buhoro ihereye ku ruhande rw’igikoni ariko kubera ko itahise ibona ubutabazi bw’ibanze yakomeje gufatwa n’umuriro kugeza igisenge gikongotse.

Nyuma y’iminota 30 y’inkongi y’umuriro nibwo ubutabazi bwahageze bugerageza kuzimya iyo nkongi n’ubwo ibintu byinshi byahiriye muri iyi nzu nayo ubwayo irangirika bikomeye.

Ibyabashije gusohorwa mu nzu birimo intebe, matelas, igitanda n’ibindi bintu by’ibanze byashyizwe mu muhanda cyane ko inzu yari yegereye umuhanda ku buryo byawufunze imodoka zikaba zitemerewe kuhanyura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Wizkid yamaze guca agahigo kari gafitwe na mugenzi we Burna Boy

Imvamutima za Jurgen Kloop ku igurishwa rya Liverpool