in

Umuhanzi Wizkid yamaze guca agahigo kari gafitwe na mugenzi we Burna Boy

Icyamamare muri muzika ya Africa ndetse na ku isi Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid yaciye agahigo kari gafitwe na mugenzi we Burna Boy ko kugira alubumu ikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za America ari umuhanzi w’umunya Nigeria.

Wizkid nyuma y’iminsi mike ashyize hanze alubumu yise “More love, Less Ego” yahise iba iya kane ku rutonde rwa album zirimo kumvwa cyane muri America binyuze ku rubuga rucuruza imiziki rwa Apple Music.

Ni agahigo kari gafitwe n’umunya Nigeria rukumbi Burna Boy wabikoze muri uyu mwaka ubwo yashyiraga hanze alubumu “Love, Damini”.

Ku itariki 4 Ugushyingo nibwo Wizkid yashyize hanze album “More love, Less Ego” igizwe n’indirimbo 13.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Reagan Rugaju yatangaje impamvu ikipe ya Rayon Sports yatsizwe n’ikipe ya Kiyovu Sports

Kigali: inzu itwitswe na Gaz irakongoka(amafoto)