in

Kicukiro: Umugabo yasanzwe muri lodge yapfuye nyuma yo kuzana n’inkumi kwinezeza

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ahagana saa sita z’ijoro muri Lodge iherereye muri aka Kagari ka Kanserege.

Amakuru dukesha imvaho shya avuga ko uyu nyakwigendera yari yaje kwaka icumbi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 ari kumwe n’umukobwa bari bazanye mu modoka y’uyu mugabo.

Abakozi b’iyi Lodge bavuga ko ahagana saa sita z’ijoro, umukobwa wari wazanye na nyakwigendera, yaje kumusiga mu cyumba barimo, ajyana imfunguzo z’iki cyuma.

Abakozi ba lodge baje kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB maze baje gufungura icyo cyumba bakoresheje izindi mfunguzo basanga uwo mugabo yitabye imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi uri mu bakomeye ku isi yitabye Imana

Breaking news:Amavubi ahawe ibyo yasabaga ngo atange umusaruro ufatika