in

Kicukiro: Depite Frank Habineza na bagenzi be bagonzwe na Howo bagiye muri siporo i Bugesera

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabili taliki ya 14 Ugushyingo 2023,imidoka yari irimo Abadepite 3, Hon Dr. Frank HABINEZA, Hon Germaine MUKABALISA na Hon Annoncé MANIRARORA yakoreye impanuka i Gahanga ariko ku bw’Amahirwe ntawagize icyo aba.

Bivugwa ko impanuka yaba yatewe na Howo yabinjiranye nabi mu muhanda uko bagahagaze bitunguranye ngo igende iza inyuma yabo ikabagonga.

Hon Dr. Frank HABINEZA ubwo yari avuye kuri “Faisal” yabwiye Umuseke ko batanze ibizamini byose, ko nta kindi kibazo bafite ariko we akaba yari akibabara mu gatuza!

Ngo berekezaga mu Bugesera aho bari bagiye muri Sport,Hon Dr. Frank HABINEZA avuga kandi ko imodoka ye (barimo) yangiritse cyane.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyaka yamujyanye: Mutesi Jolly yagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023

Disi yarabanduje! Umukobwa witwa Tete yanduje imitezi Mitsutsu na Killa Man -AMASHUSHO