in

Kera kabaye umwanzuro wa Mbappé uramenyekanye, atangaje aho azakinira…

Nyuma y’igihe kinini hagenda hahwihwiswa amakuru y’aho umukinnyi w’icyamamare Kylian Mbappé azerekeza, hagati ya Real Madrid ndetse na Paris Saint-Germain, birangiye hamenyekanye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru gikomeye, gitangaza amakuru y’imikino, icyo ikinyamakuru giherereye mu bwongereza kikaba ari Sky sports, kimaze gitangaza aho Mbappé azerekeza.

Nkuko babitangarije kuri Instagram yabo bamaze kugaragaza ko nta kabuza ndetse bidashidikanywaho Kylian Mbappé azaguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain, mu gihe benshi bari biteze ko azajya muri Real Madrid..

Nyuma yaya makuru, abantu benshi bagaragaje ko bidatunguranye cyane, nyuma y’uko  perezida wa Real Madrid Perez atangarije abakinnyi b’iyi kipe ko Mbappé atazaza muri iyi kipe ndetse amahirwe ari make cyane.

Nubwo bimeze bitya nta makuru arambuye yari yatangazwa ku bijyanye n’ingano y’amasezerano ndetse n’amafaranga bamuhaye.

Gusa abantu benshi bari guhamya ko ari akayabo yaterekewe ku meza bigatuma ahitamo kuguma I Paris.

Aya makuru akaba yatangajwe mbere na mbere n’umunyamakuru Di Marizio.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri bahaye impano isekeje mwarimu wabo ku munsi we w’amavuko

Umubyeyi yaguwe gitumo agiye kujugunya umwana we kubera inzara imurembeje