in

Abanyeshuri bahaye impano isekeje mwarimu wabo ku munsi we w’amavuko

Umwarimu, witwa Shiokwei Barsulai yakozwe ku mutima nyuma yuko abanyeshuri be bamutunguye bizihiza isabukuru ye y’amavuko maze bamuha impano isekeje irimo imboga n’ibisheke bamuguriye.

Uyu mwarimu wo mu mashuri abanza yasangiye videwo yafashe ubwo  abanyeshuri bamuhaga impano ku ishuri yigishaho.

Abana bamusabye gufunga amaso maze bamujyana mu ishuri ryabo aho bamuhaye umutsima(cake) ukozwe mu cyondo.Yakiriye kandi amakara, ibisheke n’imboga yahawe n’aba banyeshuri mu kwizihiza umunsi hamwe na mwarimu wabo.

Uyu mwarimu yanyarukiye ku rubuga rwe rwa Twitter, maze arandika ati” wowe ku isabukuru yawe y’amavuko wigeze uhabwa impano y’ibisheke, amakara, imboga,ibyondo na bombo?) Nacishijwe bugufi. ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore bane barwaniye umurambo w’umunyemari habura gica

Kera kabaye umwanzuro wa Mbappé uramenyekanye, atangaje aho azakinira…