in

Umubyeyi yaguwe gitumo agiye kujugunya umwana we kubera inzara imurembeje

Umugore yafashwe agerageza guta umwana we mu muhanda uri mu cyaro cy’ahitwa i Rumuigbo, muri leta ya Rivers muri Nigeria avuga ko abitewe n’inzara n’ubukene.

Itsinda ry’abagore bamubonye, bahitamo kumubaza impamvu yabimuteye, maze asubiza, ko inzara n’ubukene byari bimumereye nabi.

Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwa interineti, yavuze ko kuva yatwite kugeza abyaye nta muntu n’umwe wemeye kumufasha bityo akaba abona atabasha kurera uyu mwana wenyine bituma ashaka kumujugunya.

Umugore yavuze ko atagishaka uyu mwana, bityo asaba abo bagore kujyana uwo mwana w’muhungu mu kigo cy’imfubyi. Abajijwe se w’umwana uwo ari we, yavuze ko umugabo bamubyaranye yumvise ko yapfuye azize impanuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye umwanzuro wa Mbappé uramenyekanye, atangaje aho azakinira…

Mu gihe abandi baberwa n’ikanzu y’umweru mu bukwe, Kardashian yakoze ibitandukanye.