Nyuma y’igihe kinini hagenda hahwihwiswa amakuru y’aho umukinnyi w’icyamamare Kylian Mbappé azerekeza, hagati ya Real Madrid ndetse na Paris Saint-Germain, birangiye hamenyekanye.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru gikomeye, gitangaza amakuru y’imikino, icyo ikinyamakuru giherereye mu bwongereza kikaba ari Sky sports, kimaze gitangaza aho Mbappé azerekeza.
Nkuko babitangarije kuri Instagram yabo bamaze kugaragaza ko nta kabuza ndetse bidashidikanywaho Kylian Mbappé azaguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain, mu gihe benshi bari biteze ko azajya muri Real Madrid..
Nyuma yaya makuru, abantu benshi bagaragaje ko bidatunguranye cyane, nyuma y’uko perezida wa Real Madrid Perez atangarije abakinnyi b’iyi kipe ko Mbappé atazaza muri iyi kipe ndetse amahirwe ari make cyane.
Nubwo bimeze bitya nta makuru arambuye yari yatangazwa ku bijyanye n’ingano y’amasezerano ndetse n’amafaranga bamuhaye.
Gusa abantu benshi bari guhamya ko ari akayabo yaterekewe ku meza bigatuma ahitamo kuguma I Paris.
Aya makuru akaba yatangajwe mbere na mbere n’umunyamakuru Di Marizio.