in

Kazungu Denis yasabye imbabazi abikuye k’umutima bituma ariza benshi

Kuri uyu wa 5 tariki ya 9 Gashyantare 2024 nibwo Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo n’icy’ubwicanyi, yongeye kuburana.

Mu rukiko ubwo umushinjacyaha yamaraga kumusabira ibihano, nawe yahawe ijambo ngo agire icyo avuga.

Kazungu Denis yasabye imbabazi agira ati “Ndasaba imbabazi, ngasaba ko nagabanyirizwa ibihano. Ndasaba imbabazi ntakambira urukiko, ntakambira abo nakoreye ibyaha, umuryango nyarwanda, ngasaba imbabazi no kwihangana ku bo nateje ingaruka mu rugendo rw’ubuzima turimo.”

Yakomeje agira Ati “Ndasaba imbabazi cyane cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yaradutoje kuba intore nkaba narabaye ikigwari. Yadutoje kwihangana ariko sinigeze mbigaragaza. Ndasaba imbabazi cyane cyane abana natwariye ababyeyi, n’ababyeyi natwariye abana babo.”   ubwo uyu mugabo yasabaga imbabazi bamwe mu bari bari mu rukiko baturitse bararira bitewe n’amagambo ya Kazungu ndetse n’agahinda yabateye.

Umwunganizi we mu mategeko nawe yamusabiye ko yagabanyirizwa ibihano cyane ko yemeye icyaha ndetse akaba yarorohereje ubutabera.

Ni mu gihe abashinjacyaha bo bamusabiraga guhanishwa igifungo cya burundu ndetse agacibwa ihazahabu y’amafaranga million 10 rwf.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho! Inyubako y’umupfumu uzwi ku mazina nka Rutangarwamaboko yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ndizeye Samuel ukinira ikipe ya Police FC yahagaritswe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda