in

Kayonza; Umugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi akekwaho gusambaya umwana w’uruhinja

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabarondo haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 38 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 2 y’amavuko.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yasambayije uyu mwana tariki 19 Werurwe 2023, biza kumenyekana ubwo mama w’uyu mwana yari arimo kumusiga amavuta amaze ku mukarabya maze abona yarakomeretse mu myanya y’ibanga maze ahita amujyana kwa muganga.

Ibizamini byo kwa muganga byemeje ko uyu mwana yasambanyijwe, hakekwa umugabo usanzwe uba muri uru rugo kuko afitanye isano na nyir’urugo(umugabo), uyu yaketswe kubera ko ariwe wirirwana n’uyu mwana.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo, ubwo RIB yazaga ku mufata yasanze yagiye gusenga maze baramutegereza, aje bajya ku mucumbikira kuri sitasiyo ya RIB mu gihe iperereza rigikomeza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi byenda bishobora kugura iyo nzu wicayemo! Imyenda ishaje y’abagabo iri kugura miliyoni zirenga 2, yatangaje benshi – AMAFOTO

FERWAFA na MINISPORTS zategeye akavagari k’amafaranga abakinnyi b’Amavubi babasaba kuzanyagira Benin