in

Kaminuza yafashe umwanzuro wo kwirukana umunyeshuri kubera amashusho yifashe bigatuma ikigo giseba 

Kaminuza yafashe umwanzuro wo kwirukana umunyeshuri kubera amashusho yifashe bigatuma ikigo giseba

Kaminuza ya Madonna University iherereye muri Livonia yo mu Leta ya Michigan ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe umwanzuro wo kwirukana umunyeshuri witwa Genny nyuma yo gusebya ikigo.

Iyi kaminuza ubusanzwe ni iya bapadiri ndetse ikaba igendera ku mahame ya gikristu, yahisemo kwirukana uyu munyeshuri kubera amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa.

Uyu mukobwa niwe wifashe amashusho ayashyira ku rubuga rwa TikTok  gusa kuko yari amashusho anyuranyije n’amategeko y’imbuga nkoranyambaga yahise asibwa.

Gusa mbere yuko aya mashusho asibwa yari yageze kuri benshi ari nabo bahise bayakwirakwiza ahandi.

Icyababaje abayobozi b’ikigo ni ukuntu abantu bakomeje gukwirakwiza aya mashusho bari banditseho ati “Dore ibyo muri kaminuza ya Madonna bigisha”. Ibi nibyo byatumye ikigo kitamwihanganira.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyezamu Ntwari Fiacre yakoze imyitozo ya mbere na bagenzi be bakinana mu ikipe y’Igihugu Amavubi – AMAFOTO

Nyuma yo kurekurwa, Umubyinnyi Titi Brown ahise agenera ubutumwa abakunzi be