in

Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda, Urukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amamiliyoni

Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri isubikiye muri umwe n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.

Muri Werurwe 2023 nibwo Samusure yimukiye i Maputo muri Mozambique aho yavugaga ko agiye gushakishiriza imibereho, kuko hari n’abantu benshi yari afitiye amadeni arenga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri aya madeni ayafitiye abantu batandukanye, icyakora iryatumye ava mu gihugu rikaba iry’ibihumbi 600 Frw yari yahawe n’umwe mu bo bakinanaga muri filime yitwa ‘Makuta’.

Uyu mukinnyi wari wahawe sheke na Samusure amaze kubona ko atari kwishyurwa, yaje kugana banki kugira ngo imuterereho kashe hanyuma yishyurizwe ku gahato.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Lague yifashishije n’abana bari mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda mu birori byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka – AMAFOTO

Incwi murasa disi: Umukinnyikazi wa Filime Nyarwanda wamenyekanye nka Madedeli yashyize amafoto hanze ari kumwe n’umwana we basa kubi