in

Kakubiswe indege yenda kugwa! Abagenzi babiri batereye akabariro mu ndege abagenzi bose baza gutora ubusurira

Kakubiswe indege yenda kugwa! Abagenzi babiri batereye akabariro mu ndege abagenzi bose baza gutora ubusurira.

Abagenzi babiri bari mu ndege ya EasyJet bajyanywe n’abapolisi bageze i Ibiza nyuma yo gufatwa bakorera imibonano mpuzabitsina mu musarani w’indege hanyuma umwe mu bakozi bayo arabatamaza.

Hakwirakwiriye Video yerekana abagenzi bakoma amashyi abandi bavuza induru ubwo umukozi wa EasyJet yakinguraga umuryango w’ubwiherero aba bombi basambaniragamo benshi bakabona ubwambure bwabo.

Amashusho yafatiwe muri iyi ndege yari ivuye i Luton mu Bwongereza asa nkaho yerekana ko aba bombi nta gahunda yo guhagarika gutera akabariro bari bafite,kuko umugabo yahise yongera gufunga umuryango kugirango bakomeza igikorwa bari batangiye.

Umuvugizi wa EasyJet yabwiye MailOnline ko indege yabo yakiriye abapolisi bageze kuri iki kirwa cy’ibirori muri Esipanye.

Abari muri iyi ndege babibonye, batunguwe no kubona abantu babiri basambanira mu bwiherero ndetse bamwe bavugije induru.

Umugore umwe yumvikanye avuza induru ati ’Oh my f *** ing God’, mbere yo kubaza inshuti ye niba yafashe amashusho y’uko byagenze.

Ariko umwe mu bakozi b’indege yatunguwe aho yagaragaye mu mashusho yifashe ku mutwe nyuma yo kugwa gitumo aba bombi.

Iyi videwo yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga,aho umwe yayitanzeho ibitekerezo asetsa ati: ’Ryanair yakwishyuza amafaranga y’inyongera.’ Undi yongeyeho ati: ’Twizere ko atari umupilote.’

Umuvugizi wa EasyJet yabwiye MailOnline ati: ’Dushobora kwemeza ko iyi ndege yavaga i Luton yerekeza Ibiza ku ya 8 Nzeri yahuye n’abapolisi imaze guparika kubera imyitwarire y’abagenzi babiri bari bayirimo.’

Umwirondoro w’aba bafashwe basambana nturamenyekana kandi ntiharamenyekana niba hari abafunzwe bageze Ibiza.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku banyeshuri batanyuzwe n’ibyavuye mu manota babonye! NESA yagiriye inama y’icyo gukora ku muntu wabonye atishimiye imyanzuro y’amanota y’ikizamini cya Leta agasanga yararenganyijwe

Umuhungu we wagira ngo barangana! Madedeli wo muri filime ya Papa Sava we n’umuhungu we winjiye mu buhanzi, bongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO