in

Kakubayeho wowe musore niba urarikira kuryamana n’inkumi ziteye gutya

Hari abakobwa ushobora kwemerera kuryamana na bo bikaba byagushyira mu bibazo kandi bitari ngombwa.Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe abakobwa umusore akwiye kwirinda.

1.Umukobwa wasinze:

Kuryamana n’umukobwa wasinze ni amakosa akomeye cyane, kuko ashobora kuba yabikwemereye kubera ibiyobyabwenge yanyweye, byamushiramo akisubira akagufata nk’aho wamufatiranye bikaba byamutera agahinda ku mutima nk’aho wamufashe kungufu.

2.Umukobwa ubikwisabiye:

Mukundana nta kibazo, ariko niba umukobwa mudakundana agusabye ko mwaryamana uzamuhungire kure kuko ashobora kuba afite impamvu ze bwite zatumye agutega uwo mutego.

3.Umukobwa wigurisha:

Hari impamvu 3 z’ingenzi ugomba kwirinda kuryamana n’umukobwa wigurisha. Iya mbere n’uko ashobora kukwigisha imico mibi akaba yanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Iya kabiri ni uko ashobora kukuryohereza kuburyo kuzubaka urugo rwawe bikunanira kubera uwo washatse atakuryohereza nk’uko uwo mukobwa abikora, bikaba byatuma uta urugo rwawe ukamwirukaho.

Impamvu ya gatatu ni uko umukobwa wigurisha ashobora no kugutega imitego ituma mubyarana ukaba wanamugira umugore, ukazabyicuza ubuzima bwose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

” Kwihangana bitera kunesha” Ndimbati n’umufasha we bongeye kugirana ibihe byiza

FIFA igiye gushyiraho igikombe cy’isi cyagutse cy’amakipe atari ay’ibihugu