Inzobere zo mu kigo gishinzwe siyansi n’ubuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASEM), zigaragaza ko ku munsi umuntu aba akwiriye kunywa litiro 3,7 z’amazi ku bagabo na litiro 2,7 ku bagore.
Ubusanzwe amazi agira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu harimo nko gusukura impyiko, gutuma igogora rigenda neza, atuma uruhu ruhehera cyangwa rworoha, gutembera neza kw’amaraso n’ibindi gusa amazi akonje cyane niba nkuko inzobere zibitangaza.
Ubushakashatsi ariko buvuga ko amazi akonje ashobora gufunga imitsi amaraso ntatembere neza, agatuma umutima utera nabi, agatera kubabara umutwe, indwara z’ubuhumekero nk’ibicurane n’ibindi.
Nko mu gihe urwaye ibicurane cyangwa ’sinusite’, amazi akonje ashobora gutuma urushaho gufungana aho kukorohereza.
Kunywa amazi akonje si byiza ku buzima cyane cyane iyo usanzwe ufite izi ndwara zitandukanye.