in

harimo abanyamuziki n’abateramakofe_ Ibyamamare byihebeye Cristiano Ronaldo ku rwego rwo hejuru.

Kizigenza Cristiano Ronaldo umukinnyi rurangiranwa w’umupira w’amaguru akaba akomoka muri Portugal. Ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk’ababayeho beza mu baconze ruhago ndetse abamukunda hari nubwo bamugira uwa mbere ariko ibi biterwa n’amarangamutima yaburi umwe.
Cristiano Ronaldo akundwa n’abantu benshi kandi batandukanye harimo abakomeye aboroheje ndetse n’ubundi byamamare bitandukanye , kimwe mu bibigaragaza ni abarenga miliyoni 538 z’abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Cristiano Ronaldo ukundwa n’abataribake

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare bitanu byemeje ko byihebeye Cristiano Ronaldo.
5. Anthony Joshua
Anthony Joshua ukunda Cristiano Ronaldo

Antony Joshua umwogereza ukina umukino w’iteramakofi na we ngo yihebeye Cristiano Ronaldo. Joshua watwaye umudali wa zahabu mu mikino Olympic ya 2012 yigeze gutangariza ikinyamakuru The Mirror ko akunda Cristiano Ronaldo watwaye Ballon d’Or 5.
4. Jennifer Lopez
Jennifer Lopez umuhanzikazi ukuda Cristiano Ronaldo

Jennifer Lopez umuhanzikazi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nawe ngo ni umufana w’akataraboneka wa Cristiano Ronaldo. Aba bombi bagiye bahurira mu birori bitandukanye bakifotozanya.
3.Rihanna

Rihanna umuhanzi ukomoka mu birwa bya Barbados ariko akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nawe ni umufana wa Cristiano Ronaldo. Urukundo Rihanna akunda ko rwatangiye ubwo Rihanna yateretanaga na Karim Benzema wakinanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid. Rihanna yigeze kwandika kuru Twitter muri 2022 ko akunda Cristiano Ronaldo cyane.
4.Rafael Nadal
Rafael Nadal umukinnyi ukina umukino wa Tennis ndetse agafatwa n’ nk’umukinnyi wa mbere wa Tennis nawe muri 2014 aganira n’ikinyamakuru IB Times yiyemereye ko afana Cristiano Ronaldo.
5.Virat Kohli
Virat Kohli umuhinde ukina umukino wa Cricket nawe akunda Cristiano Ronaldo

Virat Kohli umukinnyi ukina umukino wa Cricket akaba akomoka mu Buhuhinde nawe muri 2022 yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga miliyoni 233. Icyo gihe Kohli yanditse ko nubwo Ronaldo atatwara igikombe cy’isi ariko azahora ari umukinnyi akunda.
Cristiano Ronaldo asigaye akina muri Al Nassr muri Arabia Saudite

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzunguzayi wambara nk’umukozi wa banki yatunguye abantu

Kakubayeho niba ukunda kunywa amazi akonje cyane