in

Kakubayeho musore, niwiha kubwira umukunzi wawe amwe muri aya magambo

Hari amagambo ushobora kubwira umukunzi wawe ugasanga abaye intandaro yo gushwana cyangwa gutandukana .Niyo mpamvu ari ngombwa kubanza kumenya ibyo umukunzi wawe akunda n’imvugo yanga maze ukabona uburyo umuganirizamo.

Uriya mukobwa ni indaya

Igihe uri kumwe n’uwo ukunda, irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana.

Kurya umwana

Iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya, waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa, hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane abo muhuje igitsina ushobora gukoresha iri jambo n’ubwo atari ryiza na mba, gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda.

 Mwana

N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane, ni akajambo katakirwa neza, katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije, n’ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze, ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha n’ubwo mwaba mwisanzuranaho.

Abahungu bose ni kimwe

N’ubwo waba ukeka ko abasore bikundira igitsina kurusha uko bakunda umukobwa baba ari inshuti, ni ingenzi kutereka umuhungu ko ari uko wumva ibintu. Kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe nta gaciro gahambaye umuha, kandi kugira ngo urukundo ruryohe aba yifuza kuba umwihariko.

Abakobwa bakunda utuntu duhenze

Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nk’ayo iruhande, niba koko umukunda uba ubona adakunda ibintu. Ubwo rero kumubwira ko abakobwa bakunda ibintu byinshi kandi bihenze, nawe ari umukobwa, ni nko kumwereka ko nawe ari we.

Nta rukundo rukibaho

Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira, ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda, ni ibimwereka ko nawe utamukunda.

Wangu

Akajambo ka wangu ni akajambo kagenda gakoreshwa cyane n’abantu batandukanye, cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntabwo ari akajambo keza ko kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi. Kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.

Gufata uduturu

Iri jambo rikunda gukoreshwa mu gihe hashatse kuvugwa gusubira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurangiza inshuro runaka. Naryo ntabwo riryoshya urukundo hagati yawe n’uwo wihebeye. Ubundi ijambo ituru rifitanye isano n’ibiciro by’uburaya, aho ugura indaya ashobora kugenda ayibaza ati ”agaturu kamwe ni angahe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi B-Threy agiye gukora ubukwe

Videwo : “Ibintu ni magirirane koko Ubuse ninde waruzi ko byabaho ” mu Rwanda hagaragaye igare rihetse moto